Qoran igitabo gisobanutse kizira amakemwa
Qoran n ibitabo byabanje
- 3:2-3 Allah (ni we Mana y’ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We, Uhoraho, Uwigize (Nyirubuzima bwuzuye) akanabeshaho ibiriho byose. Yaguhishuriye igitabo (Qur’an) gikubiyemo ukuri, gishimangira ibyakibanjirije. Yanahishuye Tawurati na Injili (Ivanjili)
- 5:46 Kandi nyuma y’uruhererekane rwazo (Intumwa z’Abayisiraheli), twabakurikije Issa mwene Mariyamu ashimangira ibyahishuwe mbere ye muri Tawurati, tunamuha Ivanjili irimo umuyoboro n’urumuri inashimangira ibyo muri Tawurati yahishuwe mbere yayo, ikaba umuyoboro n’inyigisho ku batinyamana.
- 61:6 Unibuke ubwo Issa mwene Mariyamu yavugaga ati “Yemwe bene Isiraheli! Mu by’ukuri njye ndi Intumwa ya Allah yaboherejweho, nshimangira ibyambanjirije byo muri Tawurati, kandi nkanatanga inkuru nziza y’Intumwa izaza nyuma yanjye. Izina ryayo rizaba ari Ahmad (ari we Muhamadi).” Nuko ubwo yabazaniraga ibitangaza, baravuze bati “Ubu ni uburozi bugaragara!”
Qoran isimbura ibitabo byabanje
- 4:47 Yemwe abahawe igitabo! Nimwemere ibyo twahishuye (Qur’an) bishimangira ibyo (musanzwe) mufite, mbere y’uko dusibanganya uburanga (tubukebanya) nuko tukabwerekeza inyuma, cyangwa tukabavuma nk’uko twavumye abantu bari barategetswe kubahiriza umunsi w’Isabato (kubera kutayubahiriza). Kandi itegeko rya Allah rirubahirizwa.
- 5:15 Yemwe abahawe igitabo! Mwagezweho n’Intumwa yacu (Muhamadi) ibasobanurira byinshi mu byo mwahishaga mu gitabo (Tawurati n’Ivanjili) ikanirengagiza byinshi (yabonaga ko bitari ngombwa). Mu by’ukuri, mwagezweho n’urumuri (Intumwa Muhamadi) ndetse n’igitabo gisobanutse (Qur’an) biturutse kwa Allah.
Ayat zimwe zirasobanutse izindi zizimije kumpamvu
- 3:7 Ni We waguhishuriye igitabo (Qur’an) kirimo imirongo isobanutse ari yo shingiro ry’igitabo, hakabamo n’indi izimije. Ariko ba bandi bafite imitima ibogamiye ku buyobe, bakurikira izimije muri yo bagamije gutera urujijo mu bantu no kuyisobanura uko itari. Nyamara ntawamenya ibisobanuro byayo (nyakuri) uretse Allah. Naho abacengeye mu bumenyi baravuga bati “Turayemera, yose (isobanutse n’izimije) ituruka kwa Nyagasani wacu. Kandi nta bandi barangwa no kwibuka uretse abanyabwenge.
Urugero:
- Ayat 24:31 itegeka abagore gutwikira ibituza, ntaho ivuga ijosi cyg uburanga
- 2:187 itegeka abemera gusiba kugeza “layl” bivuze ijoro, gusa ebenshi barisobanura “layl” ko ari izuba rirenze (maghrib / ghurub), Allah azi neza gutandukanya ghurub na layl kuko abikoresha kenshi mu Qoran.
Amagambo ya Allah ntiyashira
- 31:27 N’iyo ibiti byose byo ku isi byahinduka amakaramu, inyanja (zigahinduka wino) zikanunganirwa n’izindi nyanja ndwi, ntabwo byakwandikishwa amagambo ya Allah ngo biyarangize. Mu by’ukuri Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Igitabo (Qur’an) kidashidikanywaho
- 2:2 Icyo ni igitabo (Qur’an) kidashidikanywaho, kikaba n’umuyoboro ku batinyamana.
Qoran ni ikimenyetso
- 4:174 Yemwe bantu! Mu by’ukuri, mwagezweho n’ikimenyetso (Intumwa Muhamadi) giturutse kwa Nyagasani wanyu; kandi twabahishuriye urumuri rugaragara (Qur’an).
Qoran iruzuye
- 6:115 N’ijambo rya Nyagasani wawe ryarasohoye (ku byo rivuga) mu kuri no mu butabera (mu mategeko yabyo). Ntawahindura amagambo Ye. Ni na We Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
- 6:38 Nta kiremwa na kimwe kigenda ku isi cyangwa inyoni igurukisha amababa yayo yombi, bitaba mu miryango nk’iyanyu. Nta cyo twasize (tudasobanuye) mu gitabo, hanyuma kwa Nyagasani wabyo ni ho bizakoranyirizwa.
Qoran isobanura buri kintu
- 6:114 Ese utari Allah ni we nagira umukiranuzi kandi ari We (Allah) wabahishuriye igitabo gisobanutse? Kandi ba bandi twahaye ibitabo (Tawurati n’Ivanjili) bazi ko (igitabo cya Qur’an) cyahishuwe giturutse kwa Nyagasani wawe mu kuri. Ku bw’ibyo, uramenye ntuzabe mu bashidikanya.
- 12:111 Rwose muri (izo) nkuru zabo harimo inyigisho ku banyabwenge. Ntabwo (Qur’an) ari inkuru mpimbano, ahubwo ishimangira (ibitabo) byayibanjirije, ikanasobanura buri kintu, ndetse ikaba n’umuyoboro n’impuhwe ku bantu bemera (Allah).
- 41:3 Ni igitabo gifite imirongo yasesenguwe, gisomwa mu rurimi rw’Icyarabu ku bantu basobanukiwe (kuko ari bo babimenya bakanabishyira mu bikorwa),
- 11:1 Alif Laam Raa. Iki ni igitabo kigizwe n’imirongo yasobekanywe ubushishozi, hanyuma isesengurwa na Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi wa byose.
Qoran itanga ubusobanuro bwayo bwiza (AHSAN TAFSIR)
- 25:33 Kandi nta rugero bakuzanira (rugamije guhinyura Qur’an) ngo tubure kukuzanira (igisubizo cy’) ukuri ndetse n’ibisobanuro birushijeho kuba byiza.
Qoran ni ukuri na ubutabera (MIZAAN)
- 42:17 Allah ni We wahishuye igitabo gikubiyemo ukuri n’ubutabera. Ese ni iki cyakubwira ko imperuka itari hafi?
Qoran ni Ikimenyetse/Igitangaza
- 20:133 (Abahakanye) baravuga bati “Kuki (Muhamadi) atatuzanira igitangaza giturutse kwa Nyagasani we?” Ese ntibagezweho n’igitangaza (Qur’an) gishimangira ibyavuzwe mu bitabo byabanje?
Qoran niyo itandukanya ukuri n’ikinyoma (FURQAN)
- 25:1 Ubutagatifu ni ubw’uwamanuriye umugaragu we (Muhamadi) igitabo cya Fur’qan (gitandukanya ukuri n’ikinyoma, ari cyo Qur’an), kugira ngo abe umuburizi w’ibiremwa byose.
Imana itubuza gukurikira andi mategeko atari ayo muri Qoran
- 6:114 Ese utari Allah ni we nagira umukiranuzi kandi ari We (Allah) wabahishuriye igitabo gisobanutse? Kandi ba bandi twahaye ibitabo (Tawurati n’Ivanjili) bazi ko (igitabo cya Qur’an) cyahishuwe giturutse kwa Nyagasani wawe mu kuri. Ku bw’ibyo, uramenye ntuzabe mu bashidikanya.
Abakiranura badakoresheje Qoran ni abahakanyi (KAFIR)
- 5:44 … Kandi abatazakiranura abantu bifashishije ibyo Allah yahishuye, abo ni bo bahakanyi.
Kadith nziza ni amagambo y’Imana(Qoran)
- 39:23 Allah yamanuye inkuru nziza kurusha izindi (أَحْسَنَ الْحَدِيثِ); ari cyo gitabo …
Qoran itubuza gukurikira ibyo tudafitiye ubumenyi
- 17:36 Ntukanakurikire ibyo udafitiye ubumenyi. Mu by’ukuri amatwi, amaso n’umutima, ibyo byose muzabibazwa (uko mwabikoresheje).
Qoran igusaba gusoma una shishoza
- 47:24 Ese ntibatekereza kuri Qur’an? Cyangwa imitima yabo iradanangiye (ntibasha kumva ukuri)?
Imana yarinze iyi Qoran
- 15:9 Mu by’ukuri ni twe twahishuye urwibutso (Qur’an), kandi rwose ni natwe tuzarurinda.
- 41:41-42 Mu by’ukuri ba bandi bahakanye urwibutso (Qur’an) ubwo rwabageragaho (tuzabahana). Kandi mu by’ukuri urwo (rwibutso) ni igitabo cyubashywe., Nta makosa akirangwamo, yaba ari muri cyo cyangwa aturutse hanze yacyo. Ni igitabo cyahishuwe giturutse kwa (Allah) Umumenyi uhebuje, Ushimwa cyane.
- 4:82 Ese ntibatekereza kuri Qur’an? Iyo iza kuba yaraturutse ku wundi utari Allah, rwose bari kuyisangamo ukwivuguruza kwinshi.
Ntawahindura amagambo ye
- 6:115 N’ijambo rya Nyagasani wawe ryarasohoye (ku byo rivuga) mu kuri no mu butabera (mu mategeko yabyo). Ntawahindura amagambo Ye. Ni na We Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Ntugakwirakwize ibinyoma / uvuga ibinyoma kuri Allah
- 16:116 Ntimukavuge ibinyoma mukoresheje indimi zanyu (muvuga muti) “Iki kiraziruye n’iki kiraziririjwe” mugamije guhimbira Allah ibinyoma. Mu by’ukuri abahimbira Allah ibinyoma ntibazakiranuka.
- 5:87 Yemwe abemeye! Ntimukaziririze ibyiza Allah yabaziruriye, kandi ntimukarengere. Mu by’ukuri, Allah ntakunda abarengera.
Qoran iri mucyarabu, gusa kumpamvu
62:2 itwerekako yatoranyije Muhamad (Umwarabu) kugirango abasomere Qoran
- 62:2 Ni We wohereje Intumwa (Muhamadi) mu batazi gusoma no kwandika (b’Abarabu), ibakomokamo, ibasomera amagambo ye, ibeza ndetse ikanabigisha igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (imigenzo y’Intumwa); kandi mu by’ukuri mbere bari mu buyobe bugaragara.
- 19:97 Mu by’ukuri (Qur’an) twayoroheje gusobanuka mu rurimi rwawe (yewe Muhamadi) kugira ngo uyikoreshe ugeza inkuru nziza ku bagandukira (Allah), ndetse unayikoreshe uburira abantu (b’abahakanyi) bagira izima.
- 12:2 Mu by’ukuri twahishuye Qur’an mu (rurimi) rw’Icyarabu kugira ngo musobanukirwe.
- 43:3 Mu by’ukuri (icyo gitabo) twakigize Qur’an iri mu rurimi rw’Icyarabu kugira ngo mubashe gusobanukirwa.
- 42:7 (Uko twahishuriye Intumwa zakubanjirije, yewe Muhamadi) ni na ko twaguhishuriye Qur’an iri mu rurimi rw’Icyarabu, kugira ngo uburire abatuye Umul Qura (Maka) n’abari mu nkengero zayo, kandi unaburire (abantu ibihano by’) umunsi w’ikoraniro udashidikanywaho. Ubwo itsinda rimwe rizaba riri mu ijuru, irindi riri mu muriro ugurumana.
- 41:44 Kandi iyo (Qur’an) tuza kuyihishura mu rurimi rutari Icyarabu, (ababangikanyamana) bari kuvuga bati “Kuki imirongo yayo idasobanutse (mu rurimi rwacu twumva)?” (Allah ati) “Ese yaba itari mu Cyarabu igahishurirwa Umwarabu?” Vuga (yewe Muhamadi) uti “(Iyi Qur’an) ni umuyoboro ikaba n’umuti (ku bemeramana). Naho ba bandi batayemera, amatwi yabo yarazibye ndetse n’imitima yabo yuzuye umwijima (ntibashaka kuyisobanukirwa). Abo bameze nk’abahamagarirwa ahantu kure.”
- 26:198-199 N’iyo (Qur’an) tuza kuyihishurira umwe mu batari Abarabu, Maze akayibasomera, ntibari kuyemera.
- 14:4 Kandi nta Ntumwa twohereje itavuga ururimi rw’abantu twayoherejeho kugira ngo ibasobanurire (ubutumwa bwa Allah). Hanyuma Allah akarekera mu buyobe uwo ashaka (kubera kwigomeka kwe), akanayobora uwo ashaka. Ni na We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
- 30:22 No mu bimenyetso bye (harimo) iremwa ry’ibirere n’isi no gutandukana kw’indimi zanyu ndetse n’amabara y’uruhu rwanyu. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubumenyi.
- 68:52 Kandi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa byose.