Ntakindi twasigiwe n'intumwa kitari Qoran
Muhamad icyo yari ashinzwe ntakindi kitari gusohoza ubutumwa.
- 5:99 Nta kindi Intumwa (Muhamadi) ishinzwe uretse gusohoza ubutumwa. Kandi Allah azi ibyo mugaragaza n’ibyo muhisha.
- 42:48 Ariko nibaramuka birengagije (kumvira Allah), umenye ko (yewe Muhamadi) tutakohereje kuba umugenzuzi (w’ibikorwa byabo); ahubwo icyo ushinzwe ni ugusohoza ubutumwa. …
- 13:40 N’iyo twakwereka (yewe Muhamadi) bimwe mu byo tubasezeranya (ibihano) cyangwa tukakuzuriza igihe cyawe (ugapfa), mu by’ukuri inshingano zawe ni ugusohoza ubutumwa, maze ibarura rikaba iryacu.
Ibyo Muhamad yavugaga byose ntibyari ihishurirwa riturutse ku Mana, we yakurikiraga ibyo yahishuriwe
Muhamad ni umuntu kandi yahoze ari umuntu, ntiyigeze yakira ubutumwa gukeza agwije imyaka 40. Ibyo yaba yaravuze mbere yaho ntibyari ihishurirwa, icyo abantu batabona nuka na nyuma yo kuba intumwa kugeza apfuye bitari ihishurwa riturutse ku Mana. Muhamad yakiraga ubutumwa binyuze muri Roho mutagatifu(ruh al-quduus) Gaburiyeli (Jibril). Yasabwe kenshi guhindura Qoran cyangwa akazna indi gusa, ntiyari kubishobora.
-
10:15 N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, ba bandi batizera kuzahura natwe baravuga bati “Ngaho tuzanire Qur’an itari iyi cyangwa uyihindure.” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntibikwiye ko nayihindura ku bwanjye, ahubwo nkurikira ibyo mpishurirwa gusa. Mu by’ukuri ndatinya ko ndamutse nigometse kuri Nyagasani wanjye, (nazahanishwa) ibihano byo ku munsi uhambaye.”
-
46:9 Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntabwo ndi icyaduka mu ntumwa (za Allah), ndetse sinamenya ibyo nzakorerwa cyangwa se ibyo muzakorerwa. Nkurikira ibyo nahishuriwe gusa, kandi nta cyo ndi cyo uretse kuba umuburizi ugaragara.”
Turabizi neza ko Muhamad ntakindi yaba yaronegereye kubutumwa, kuko muri 69:44-47 Imana yari yaramuhaye gasopo igaragara.
- N’iyo (Muhamadi) aza kugira ibyo aduhimbira (tutavuze),
- Twari kumufatisha imbaraga n’ukuboko kw’iburyo.
- Maze tukamuca umutsi w’umujyana w’ibanze (uvana amaraso mu mutima uyohereza hose mu mubiri).
- Nta n’umwe muri mwe wari kugira icyo amumarira (ngo amutabare).
Imana yaziririje Muhamad kuziririza ibyo Imana itigeze iziririza
Muhamad ntaburenganzira yari afite bwo kwishyiriraho amategeko
66:1 Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Kuki wiziririza ibyo Allah yakuziruriye ugamije gushimisha abagore bawe? Kandi Allah ni Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Muhamad Ntakindi yasize uretse Qoran
Mugihe Qoran itwereka ko isobanutse 6:114, 12:111, 41:3,11:1, yuzuye 6:38, 6:115, ariyo muyoboro ugororotse 1:6 - 2:2, ikanatubuza gukurikira ibindi bitariyo 45:6, 6:114, kandi ukiranura adakoresheje yo uwo ari umu Kafiri 5:44. tubona imvugo nyinshi zinatwereka ko ntakindi Muhamad yasize urutse Qoran.
Abdul Aziz bin Rufai’ yaravuze ati:
Shaddad bin Ma’qil na nge twinjiye kwa Ibn `Abas. Shaddad bin Ma’qil aramubaza ati “Hari ikindi umuhanuzi yasize (kitari Qoran)?” Aramusubiza ati: “Ntakindi yigeze asiga uretse ikiri hagati yibifuniko bibiri (bya Qoran).” Nuko dusura Muhamad bin Al-Hanafiyya nuko tumubaza (nka cya kibazo). Arasubiza ati: “Umuhanuzi ntakindi yasizi uretse ikiri hagati yibifuniko bibiri (bya Qoran).”
Abu Juhaifa yaravuze ati: Nabajije Ali, nti, “Hari ikindi waba uzi cyaturutse ku Mana kitari ikiri mugitabo cy’Imana?” Ali arasubiza ati, “Oya, Ndahiye kuwasatuye impeke yikigori akanarema ubugingo. Ntabyo nkeka ko nzi, keretse gusa ubushobozi bwo gusobanukirwa Imana ishobora guha umuntu kugira ngo asobanukirwe na Qoran, ndetse n’ibyanditse kuri uru rupapuro.” Naramubajije nti: “Kuri urwo rupapuro handitseho iki?” Aransubiza ati: “(Handitseho amategeko arebana na) indishyi y’amaraso, kubohora imbohe, n’itegeko rivuga ko nta Muyisilamu ugomba kwicwa azira ko yishe umuhakanyi.”
Ese twakizera hadith za basahaba
Mugihe Imana idutegeka gukurikira Qoran, ikatubwirako ariyo hadith iruta izindi 39:23, tubona izindi nyandiko zirimo ibinyoma byinshi, kuvuguruzanya ndetse zikanavuguruza Qoran, zikongera, zikagabanya muri Qoran. Benezo biyemerera ko babeshyera intumwa bakanita ibyo binyoma ukuri.
Biturutse Abu Huraira:
Intumwa y’Imana yaravuze iti: ‘Sadaka (ituro) nziza ni iyakozwe n’umuntu wishoboye, kandi ukuboko gutanga kuruta ukuboko kwakira, kandi ugomba guhera ku bo ushinzwe gutunga.’ Umugore akavuga ati: ‘Enga nyongera ungaburire cyangwa untandukanye nawe (unyirukane).’ Umugaragu akavuga ati: ‘Ngaburira hanyuma wishimire serivisi zanjye.’ Umwana akavuga ati: ‘Ngaburira; unsize mu maboko ya nde?’ Abantu barabaza bati: ‘Yewe Abu Huraira! Ibyo waba warabyumvanye Intumwa y’Imana?’ Na we arasubiza ati: ‘Oya, ibyo baturutse mu mutwe wanjye (ni jye ubyivugiye).’
Abasahaba bari munsi ya 1% nibo bonyine bavuze hadith
Source: https://qurantalkblog.com
Mugihe 99% byabasahaba nta hadith nimwe bigeze bavuga kuko intumwa yari yarababujije no kuzandika Sahih Muslim 3004 - 3005, muri 1% byabavuze hadith usanga abenshi nka ba Abu Huraira ari ababeshyi bagiye bakoporora ibihimbano byabayahudi.
Abu Waqid Al-Laithi yavuze ko igihe Intumwa y’Imana yajyaga i Hunain, yanyuze ku giti abapagani bitaga “Dhat Anwat”, bamanikagaho Intwaro zabo.
Abasahaba baravuze bati: “Yewe Ntumwa ya Allah! Duhe natwe Dhat Anwat nk’uko bo bafite Dhat Anwat.” Intumwa y’Imana iravuga iti: “Subhanallah! Ibi bisa n’ibyo abantu ba Musa bavuze bati: ‘Duhe imana nk’imana zabo.’ Ndahiye ku Uwo ubugingo bwanjye buri mu kuboko kwe, muzagendera kuri suna z’abababanjirije.”
Abu Sa’id al-Khudri yavuze ko Intumwa y’Imana yavuze iti:
“Muzagendera kuri suna zimwe niza ababanjirije, intambwe ku yindi, n’icyiciro ku kindi. Kugeza n’aho niyo baba binjiye mu mwobo w’igisimba cy’igisimba (igisimba cy’igisimba cyitwa umuserebanya), namwe mwawukurikira.” Turabaza duti: “Yewe Ntumwa y’Imana, uravuga Abayahudi n’Abakirisitu iyo uvuga ngo ‘abababanjirije’?” Aravuga ati: “Ni bande bandi se uretse bo?”